ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
TOP 7 y’indirimbo nshya za Gospel ziri guhembura imitima muri iki cyumweru
Umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje gutera imbere mu buryo bw’umusaruro n’ubutumwa. Abaramyi bacu barimo gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zifite ireme, ziganisha abantu ku kwiyegereza Imana no kongera icyizere mu bihe bitandukanye. Ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo burimo guhumuriza, gukangurira abantu kwizera no kubibutsa ko Imana idahinduka nubwo ibihe bihinduka. Uretse amajwi meza n’amajambo […]
Ubutumwa bw’umutoza wa Rayon Sports mbere yo gucakirana na APR FC
Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko nta gitutu na gito afite mbere y’umukino ukomeye uzahuza ikipe ye na APR FC kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda 2025-2026, ukaba utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose mu gihugu. Ferouz yabigarutseho nyuma y’imyitozo yo ku […]
Lionel Messi yemeje ko gusezera ruhago atari vuba
Lionel Messi yongeye kugaragaza ko igihe cye cyo gusezera umupira w’amaguru kitaragera ubwo yari nama y’ubucuruzi yiswe ‘American Business Forum’ yabereye i Miami ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Messi, w’imyaka 38, yari umwe mu batumirwa barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One, […]
Ubushakashatsi: Abantu bashimishwa n’ibintu biteye ubwoba ni abanyabwenge
Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Vienna bugaragaza ko abantu bishimira urwenya rwibanda ku bintu biteye ubwoba (black humor) kenshi baba bafite urwego rwo hejuru rw’ubwenge mu byo bavuga n’ibyo bakora, kandi bakagaragara nk’abantu bafite umutuzo, badakunda urugomo. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryayobowe n’umushakashatsi Ulrike Willinger, bwitabiriwe n’abantu 156 barimo abagabo 80 n’abagore 76 bafite […]
Abanyarwanda basabwe kuzigama itariki ya 21 ukuboza 2025, umunsi w’umunezero mwinshi hamwe na Chorale de Kigali
Chorale de Kigali, imwe mu ma korali akunzwe kandi yubashywe mu Rwanda, yateguye igitaramo gikomeye cya Christmas Carols Concert 2025 kizaba ku wa 21 Ukuboza 2025, kikabera kuri KCEV Camp Kigali. Iki gitaramo kigiye kuba kimwe mu birori bikomeye by’iminsi mikuru y’ivuka rya Yesu Kristu, bikabera mu gihe benshi bazaba bari mu bihe by’akanyamuneza k’isozwa […]
“Ohio Tour 2025”: Umunsi udasanzwe w’abaramyi b’Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mukongomani Alexis yateguye igitaramo gikomeye “Ohio Tour” kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umuramyi ukunzwe Mukongomani Alexis ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Ohio Tour”, kizaba ku cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, muri Leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri West Broad Church of Nazarene, aho […]
Philemon Byiringiro yashyize hanze “Irimbishe”, indirimbo yibutsa abakristo kuza kwa Yesu
Umuramyi Philemon Byiringiro, umwe mu baririmbana ubuhanga n’umurava mu muziki wa Gospel nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irimbishe”, ivuga ku gutegereza Yesu Kristo no kuba maso kugira ngo abizera bazabone ubukwe bw’Umwana w’Intama. Mu magambo y’indirimbo, Philemon yibutsa abakristo ko Yesu azagaruka gutwara umugeni we, ari bo bizera bategereje ku bw’amaraso ye yamenekeye i […]
Korali Injili Bora igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo “We For The Gospel Live Concert”
Korali Injili Bora, imwe mu matsinda akunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, iri mu bikorwa byo gutegura igitaramo gikomeye yise We For The Gospel Live Concert. Iki gitaramo kizabera kuri Bethesda Holy Church ku itariki ya 16 Ugushyingo 2025, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Kizaba kandi ari umwanya wo gufatira amashusho y’indirimbo nshya […]
FERWAFA yafatiye ibihano umusifuzi Karangwa Justin
Nyuma y’umukino waranzwe n’impaka ndende hagati ya APR FC na Rutsiro FC, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, ibyumweru bine adasifura, nyuma yo kwanga kwemeza igitego cya APR FC cyavugishije benshi. Uyu mukino wabaye tariki ya 1 Ugushyingo 2025 wabereye kuri sitade Umuganda mu karere […]
Nyuma y’Imyaka 18 Bakundana Bakoze Ubukwe Bambaye Impuzankano y’Ishuri Batangiriyemo Urukundo
Umusore n’inkumi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 18 bakundana, basusurutsa imitima ya benshi ubwo bafatwaga amafoto bambaye impuzankano yo mu ishuri ryisumbuye aho urukundo rwabo rwatangiriye. Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria batangaje benshi kubera udushya twaranze ubukwe bwabo. Urukundo rwabo rwatangiye bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak, […]
